Mu gihe amashuri agenda arushaho guhatanira kuzamura ireme ry’uburezi n’imitsindire y’abanyeshuri, hari n’ayatangiye gushyira imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, guteza imbere impano no gutanga uburere bwuzuye.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo gusoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026 wabereye muri Tubafashe Academy School, aho abana barangije icyiciro cy’incuke bahawe impamyabumenyi zibemerera gukomereza mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Uyu muhango wabaye ku wa 3 Nyakanga 2026 mu Murenge wa Nyakariro, Akarere ka Rwamagana, wahuje ababyeyi, abanyeshuri, abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri, bagaragaza ko uburezi budakwiye kugarukira mu gutanga amasomo gusa, ahubwo ko bugomba no gufasha umwana gukura neza mu mitekerereze, mu myitwarire no mu mpano afite.

Ababyeyi bitabiriye uyu muhango bashimye Tubafashe Academy yakira abana bose barimo abaturuka mu miryango itishoboye n’abafite ubumuga, bavuga ko buri mwana ahabwa amahirwe angana yo kwiga, kwiyubaka no guteza imbere impano ze.
Kankindi Félicité, umwe mu babyeyi ufite umwana urangije icyiciro cy’incuke, yavuze ko yabonye impinduka zikomeye ku mwana we kuva yatangira kwiga muri iri shuri.

Yagize ati: “Nahisemo Tubafashe Academy kubera ko numvaga ari ishuri ritanga uburezi bufite ireme, kandi ibyo narabyiboneye. Umwana wanjye yize ikinyabupfura, isuku no kubaha abandi, kandi yitwara neza mu masomo. Ikindi nishimira ni uko abana bahabwa umwanya wo gukora siporo n’ ibindi bikorwa bibafasha kuruhuka mu mutwe, kuvumbura impano zabo no gukunda kwiga.”
Undi mubyeyi, Omar Ernest, yavuze ko igitandukanya Ishuri Tubafashe Academy n’andi mashuri ari uko yita ku mikurire y’umwana mu buryo bwose.

Yagize ati: “Abarimu bita ku bana nk’ababo kandi bahora batumenyesha uko bitwara n’uko biga. Uretse amasomo, abana bahabwa amahirwe yo kwitabira siporo, ubuhanzi, gutwara amagare n’ibindi bikorwa bibafasha kuvumbura impano zabo. N’abafite ubumuga bahabwa ubufasha bukenewe kugira ngo na bo bagire amahirwe angana n’ay’abandi. Imyidagaduro si uguta igihe, ahubwo ifasha umwana kuruhuka mu mutwe no kwiga neza.”
Abanyeshuri na bo bavuga ko iri shuri ribafasha gutegura ubuzima bwabo bw’ejo hazaza, atari ukubategurira ibizamini gusa.
Hirwa Eric Darcy, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yavuze ko ubujyanama na siporo bimufasha kugabanya stress no kongera ubushake bwo kwiga.

Yagize ati: “Twigishwa uko twakwitwara neza mu buzima busanzwe no kwirinda ingeso mbi. Dukina football, basketball, volleyball ndetse tunatwara amagare. Iyo tumaze gukina bituma twumva turuhutse mu mutwe, tugasubira mu masomo tumeze neza. N’iyo umuntu atsinzwe, abarimu bamugira inama aho kumuca intege, bigatuma adacika intege.”
Umuyobozi akaba n’uwashinze Tubafashe Academy, Dr. Chaste Uwihoreye, yavuze ko ishuri ryashyize imbere ubuzima bw’umwana kuko umwana umeze neza mu mutwe ari we ushobora kwiga neza.
Yagize ati: “Twemera ko umwana agomba kubanza kugira ubuzima bwiza mbere y’uko ubumenyi bumugeraho. Ni yo mpamvu tutagarukira ku masomo gusa, ahubwo dutanga ubujyanama, ubufasha mu buzima bwo mu mutwe, siporo, ubuhanzi n’ibindi bikorwa bifasha buri mwana kuvumbura impano ze no kwiyubaka. Twakira buri mwana, yaba ufite ubumuga cyangwa utabufite, kuko twemera ko buri wese akwiriye amahirwe angana yo kwiga no gutera imbere.”
Dr. Uwihoreye yanasabye ababyeyi gukomeza kugira uruhare mu burezi bw’abana babo mu gihe cy’ibiruhuko, avuga ko kurihira umwana ishuri bidahagije.

Yagize ati: “Uburezi ni inshingano zisangiwe n’ishuri n’umuryango. Mu biruhuko, ababyeyi bakwiye gukomeza kuganiriza abana babo, kubafasha gusubiramo amasomo no kubaba hafi kugira ngo batibagirwa ibyo bize kandi bakomeze gukura neza.”
Tubafashe Academy ivuga ko izakomeza guteza imbere uburezi buhuza amasomo, ubuzima bwo mu mutwe, uburezi budaheza no guteza imbere impano z’abana, ivuga ko iyo ishuri n’umuryango bifatanyije kurera umwana, aba afite amahirwe menshi yo gutsinda no kubaka ejo hazaza he.






