Mu gihe ubuzima bwo mu mutwe bw’abana bukomeje kwitabwaho cyane mu rwego rw’uburezi, Umuyobozi wa Tubafashe Academy School, Dr. Chaste Uwihoreye, avuga ko ishuri ridakwiye kurera umwana gusa. Asanga kimwe n’uko abana biga, n’ababyeyi bakwiye guhabwa ubumenyi bubafasha kubarera neza no kubafasha gukura bafite ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Yabigarutseho avuga ko hari igihe umwana amara umunsi wose ari mu ishuri rimwitaho, ariko yagera mu rugo agasanga ibibazo by’amakimbirane, kutumvikana cyangwa kubura umwanya wo kuganirizwa. Ibyo ngo bishobora gutesha agaciro ibyo ishuri ryakoze umunsi wose.
Dr. Uwihoreye yagize ati: “Uburezi bw’umwana ntibutangirira ku ishuri, butangirira mu rugo. Niba umwana ava mu ishuri yishimye ariko yagera mu rugo agasanga nta mahoro ahari, nta kuvugana cyangwa nta muntu umwitaho, ubuzima bwe bwo mu mutwe burahungabana. Ni yo mpamvu twizera ko ababyeyi na bo bakwiye kwigishwa,”.
Avuga ko ari yo mpamvu Tubafashe Academy yashyizeho Parents’ Room, icyumba cyihariye gifasha ababyeyi kubona ubujyanama ku burere, ubuzima bwo mu mutwe ndetse no gukemura ibibazo byo mu muryango mbere y’uko bigira ingaruka ku bana.
Yasobanuye ko icyo cyumba gifasha ababyeyi kuganira ku bibazo bahura na byo mu rugo, bagafashwa kubibonera ibisubizo mu buryo bwubaka aho kubireka bikagira ingaruka ku mwana.
Ati: “Hari ibibazo bibaho hagati y’abashakanye cyangwa mu muryango. Iyo bidakemuwe neza, umwana ni we ubibabariramo. Dufasha ababyeyi kubikemura mu bwumvikane kugira ngo umwana akomeze gukurira ahantu hatekanye kandi hatuje,” .

Dr. Uwihoreye asanga uburere bufite ireme busaba ubufatanye bwa buri munsi hagati y’ishuri n’umuryango, aho abarimu n’ababyeyi bahana amakuru ku iterambere ry’umwana no ku bibazo ashobora kuba ahura na byo.
Ati: “Abarimu n’ababyeyi ntibakwiye gukorera ukwabo. Bagomba gukorera hamwe kuko bose bafite intego imwe yo gufasha umwana gukura neza. Iyo twese dukoranye, umwana yigirira icyizere, akiga neza kandi akavamo umuntu ufitiye umuryango n’igihugu akamaro.”
Ababyeyi barerera muri iri shuri bavuga ko ibiganiro bahabwa n’abarimu byabafashije gusobanukirwa ko inshingano zabo zitagarukira ku kwishyura amafaranga y’ishuri.
Omar Ernest, umwe mu babyeyi, yavuze ko umwana akeneye gukomeza kubona urukundo, ubujyanama no gutegwa amatwi ageze mu rugo.
Ati: “Kwishyura amafaranga y’ishuri ntibihagije. Umwana akeneye ko umubyeyi amuganiriza, amutega amatwi kandi akamuba hafi. Iyo ishuri n’umuryango bavugana, biroroha kumenya ikibazo umwana afite no kugishakira igisubizo.”
Naho Mukamanzi Aline yavuze ko hari igihe abana bagaragaza imyitwarire idasanzwe bitewe n’ibibazo bafite, bityo ko kubahana atari cyo gisubizo cya mbere.
Ati: “Hari igihe umwana aba afite impungenge cyangwa ahangayitse. Mbere yo kumuhana, ni byiza kubanza kumutega amatwi no gushaka kumenya icyamubayeho. Iyo dufatanyije n’ishuri, biradufasha gufasha abana bacu neza.”
Dr. Uwihoreye yemeza ko intego y’ishuri atari ugufasha abana gutsinda ibizamini gusa, ahubwo ari ukubafasha gukura bafite ubuzima bwiza, biyizeye kandi bashoboye kubana neza n’abandi.
Avuga ko ibyo bishoboka gusa iyo ishuri n’umuryango bafatanyije, kuko ubuzima bwo mu mutwe bw’umwana butangirira mu rugo bukubakirwa no ku ishuri.

|| The Comments ||


