🇷🇼Siporo, imyidagaduro n’ubugeni  bifasha abana gukura neza no gukurikira mu ishuri – Tubafashe Academy

Mu gihe amashuri menshi akomeje gushyira imbaraga mu kuzamura imitsindire y’abanyeshuri, hari n’atangiye kwita cyane ku bindi bikorwa bifasha umwana gukura neza no gukurikira mu ishuri, birimo siporo, imyidagaduro n’ubugeni.

Ubuyobozi bwa Tubafashe Academy School, iherereye mu Karere ka Rwamagana, buvuga ko ibi bikorwa bidakwiye gufatwa nk’ibyo kurangaza abana cyangwa kubatesha igihe, ahubwo ko bigira uruhare rukomeye mu buzima bwabo bwo mu mutwe, mu myigire no mu kuvumbura impano zabo.

Iri shuri rivuga ko umwana yiga neza iyo afite ubuzima bwiza bwo mu mutwe, afite umwanya wo kuruhuka kandi agahabwa amahirwe yo gukora ibyo akunda.

Ni muri urwo rwego buri munyeshuri ashishikarizwa kugira igikorwa yitabira, birimo umupira w’amaguru, basketball, volleyball, gutwara amagare, gushushanya n’ibindi bikorwa by’ubugeni.

Ababyeyi, abanyeshuri n’ubuyobozi bw’ishuri bavuga ko ibi bikorwa bifasha abana kuruhuka mu mutwe, kwigirira icyizere, kuvumbura impano zabo no kurushaho kwita ku masomo.

Ababyeyi bavuga ko abana barushaho kwigirira icyizere

Ababyeyi barerera muri Tubafashe Academy bavuga ko babonye impinduka nziza ku bana babo kuva batangira kwitabira siporo n’ibindi bikorwa bibera hanze y’ishuri.

Kankindi Félicité, ufite umwana uherutse kurangiza icyiciro cy’incuke, avuga ko imyidagaduro igira uruhare rukomeye mu gufasha abana kwiga neza.

Yagize ati: “Hari abantu batekereza ko imikino na siporo ari uguta igihe, ariko njye simbyemera. Abana bamara igihe kinini biga, bityo bakeneye n’umwanya wo kuruhuka. Iyo bakinnye cyangwa bagakora siporo, bararuhuka mu mutwe, hanyuma bagasubira mu ishuri biteguye gukurikira amasomo neza. Umwana wanjye yarushijeho kugira ikinyabupfura no kwigirira icyizere, ndetse yanatsindiye umudari mu marushanwa yo kwiruka.”

Kankindi avuga ko guha abana amahirwe yo kwitabira ibikorwa bitandukanye bibafasha no kuvumbura impano zishobora kutagaragarira mu masomo asanzwe.

Undi mubyeyi, Omar Ernest, avuga ko buri mwana afite ubushobozi bwihariye, bityo amashuri adakwiye kureba gusa amanota abana babona mu bizamini.

Yagize ati: “Buri mwana afite impano ye. Hari umwana ushobora kutaba umuhanga cyane mu mibare cyangwa mu ndimi, ariko akaba ashoboye muri siporo, ubugeni cyangwa ikoranabuhanga. Nabonye hano muri Tubafashe Academy iha abana amahirwe yo kuvumbura no guteza imbere izo mpano.”

Abanyeshuri na bo bavuga ko siporo n’imyidagaduro bibafasha kugabanya umunaniro baterwa no kumara igihe kinini biga.

Hirwa Rick Darcy, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, avuga ko nyuma yo kwiga amasomo menshi, gukina bibafasha kuruhuka.

Yagize ati: “Iyo tumaze igihe kinini twiga, turananirwa mu mutwe. Gukina umupira w’amaguru, basketball, volleyball cyangwa gutwara amagare bidufasha kuruhuka. Iyo dusubiye mu ishuri nyuma yo gukina, turushaho gukurikira no kumva neza amasomo.”

‘Umwana ubayeho neza ni we wiga neza’

Dr. Chaste Uwihoreye washinze Tubafashe Academy akaba n’Umuyobozi w’iri shuri, avuga ko uburezi budakwiye kugarukira ku kwigisha abana amasomo no kubategurira gutsinda ibizamini gusa.

Avuga ko umwana agomba kubanza kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe no mu marangamutima kugira ngo ashobore kwiga neza.

Yagize ati: “Umwana agomba kubanza kubaho neza kugira ngo ashobore kwiga neza. Amasomo ni ingenzi, ariko ntabwo ahagije. Ni yo mpamvu dutanga ubujyanama, ubufasha mu buzima bwo mu mutwe, siporo, umuziki, ubugeni n’ibindi bikorwa bifasha abana.”

Dr. Uwihoreye avuga ko buri mwana akwiye guhabwa amahirwe yo kuvumbura icyo ashoboye no guteza imbere impano ye.

Yagize ati: “Buri mwana akwiriye guhabwa amahirwe yo kuvumbura ubushobozi bwe, kwigirira icyizere no kwitegura ejo hazaza. Inshingano zacu si ugufasha abana gutsinda ibizamini gusa, ahubwo ni ukubategura kuba abantu bafite ubuzima bwiza kandi biteguye ubuzima bw’ejo hazaza.”

Yongeyeho ko ishuri ryita no ku bana bafite ubumuga ndetse n’abafite ibibazo bijyanye n’imikurire cyangwa amarangamutima, kugira ngo buri mwana yumve ko yakiriwe kandi afite agaciro.

Kwiga ntibigarukira mu bitabo gusa

Siporo, ubugeni n’imyidagaduro bifasha abana gukorera hamwe, kuganira n’abandi, kwigirira icyizere no kuruhuka mu mutwe.

Muri Tubafashe Academy, ibi bikorwa bifatwa nk’igice cy’imyigire ya buri munsi. Buri munyeshuri ashishikarizwa guhitamo igikorwa gihuye n’ibyo akunda ndetse n’ubushobozi bwe.

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko guteza imbere impano z’abana ari ingenzi kimwe no kubafasha gutsinda amasomo.

Tubafashe Academy ishimangira ko amashuri akwiye kurenga kwibanda ku bitabo n’ibizamini gusa, agafasha abana kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe no kuvumbura impano zabo.

The Comments ||

Scroll to Top